AMATEKA

#Kwibuka30: Perezida Kagame yatanze ubuhamya bubabaje bwa mubyara we wishwe agambaniwe

Kuri uyu wa 7 Mata 2024 ubwo yatangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yatanze ubuhamya bwe bwihariye bwa mubyara we wishwe agambaniwe.

Umukuru w’Igihugu wari imbere y’abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30, yatanze ubuhamya bwe bwite.

Ati “Ndashaka kubasangiza urugendo rwanjye bwite, ubusanzwe sinjya nkunda kubivuga. Mubyara wanjye, Florence yakoraga muri Loni mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15, nyuma y’uko Jenoside itangiye, yakurikiwe mu rugo rwe hafi ya Camp Kigali ari kumwe na mwishywa we n’abandi bana hamwe n’abaturanyi.

“Telefoni yo mu rugo rwa Florence yarakoraga, nagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi, inshuro zose twavuganaga, yari afite impungenge, ariko ingabo zacu ntabwo zabashije kugera muri kariya gace.”

“Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Murindi, namusabye gutabara Florence, ambwira ko azabigerageza. Ubwa nyuma navuganye nawe, namubajije niba hari umuntu wamugezeho, ambwira ko ntawe, atangira kurira, arambwira ati Paul, ukwiriye guhagarika kugerageza kudutabara, ntabwo tugikeneye kubaho. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, hanyuma arakupa.”

“Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko nacitse intege gato kuko numvaga icyo yashakaga kumbwira. Mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo, barishwe usibye mwishywa umwe wagerageje gutoroka bigizwemo uruhare n’umuturanyi nyuma biza kumenyekana ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP yagambaniye mugenzi we w’Umututsi akamuterereza abicanyi.”

“Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri UN imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura igihugu.

Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi.”

“Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago