MU MAHANGA

Inzara ikomeje guca ibintu i Burundi yageze no mu Barimu

Nyuma y’inzara inuma ikomeje kuvugwa mu gihugu cy’u Burundi ryageze no mu barimu bigisha aho bamwe muribo batangiye kubura mu mashuri kugeza ubwo ibigo bimwe ngo bishobora kuzisanga byarafunze imiryango.

Advertisements

Impamvu y’ubuke bw’abarimu ngo ni imibereho mibi bakomeje guhura nayo iturutse ku mishahara bahabwa y’intica ntikize.

RPA Burundi, yanditse ko muri Komine ya Nyanza-Lac yo mu ntara ya Makamba itaka ko ifite ikibazo cyo kubura abakozi bigisha kubera ko babuze amikoro .Ngo sibo gusa kuko n’abanyeshuri bakomeje kwiga biguru ntege kuko abenshi babura ubushobozi.

Uturere twibasiwe cyane no kubura abarimu ni zone ya Mukungu na Kazirabageni, byose byo muri komini ya Nyanza-Lac.Ni ikibazo rusange yaba ku mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Kubera ubukene buvugwa , ngo usanga butuma ibigo bimwe by’amashuri biha akazi abarimu badashoboye ugasanga n’abanyeshuri babashije kwiga ubumenyi bwabo buba bucagase kandi amanota yabo ugasanga amanuka umunsi ku munsi.

Abarimu n’ababyeyi bo muri komini ya Nyanza-Lac barasaba leta kongerera ubushobozi abafite uburezi mu nshingano kugirango ireme ry’imyigishirize rizamuke.

Mu cyumweru gishize bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’ijwi rya Amerika bavuze ko bitewe n’ubukene bwugarije u Burundi, batagereje urupfu ngo rubijyanire bitewe n’uko nta kindi bafite bakora ngo babwigobotore.

Bashingiye ku kuba ngo ubukode bw’amazu bwazamutse, ibiryo bigahenda kuzamurwa kw’amafaranga y’ingendo n’ibindi.Abarimu ba Kaminuza bo bavuze ko bagiye guhagarika akazi kuko ngo umushahara bahabwa uba umeze nka serumu.

Src: Bwiza

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago