Inzara ikomeje guca ibintu i Burundi yageze no mu Barimu

Nyuma y’inzara inuma ikomeje kuvugwa mu gihugu cy’u Burundi ryageze no mu barimu bigisha aho bamwe muribo batangiye kubura mu mashuri kugeza ubwo ibigo bimwe ngo bishobora kuzisanga byarafunze imiryango.

Impamvu y’ubuke bw’abarimu ngo ni imibereho mibi bakomeje guhura nayo iturutse ku mishahara bahabwa y’intica ntikize.

RPA Burundi, yanditse ko muri Komine ya Nyanza-Lac yo mu ntara ya Makamba itaka ko ifite ikibazo cyo kubura abakozi bigisha kubera ko babuze amikoro .Ngo sibo gusa kuko n’abanyeshuri bakomeje kwiga biguru ntege kuko abenshi babura ubushobozi.

Uturere twibasiwe cyane no kubura abarimu ni zone ya Mukungu na Kazirabageni, byose byo muri komini ya Nyanza-Lac.Ni ikibazo rusange yaba ku mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Kubera ubukene buvugwa , ngo usanga butuma ibigo bimwe by’amashuri biha akazi abarimu badashoboye ugasanga n’abanyeshuri babashije kwiga ubumenyi bwabo buba bucagase kandi amanota yabo ugasanga amanuka umunsi ku munsi.

Abarimu n’ababyeyi bo muri komini ya Nyanza-Lac barasaba leta kongerera ubushobozi abafite uburezi mu nshingano kugirango ireme ry’imyigishirize rizamuke.

Mu cyumweru gishize bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’ijwi rya Amerika bavuze ko bitewe n’ubukene bwugarije u Burundi, batagereje urupfu ngo rubijyanire bitewe n’uko nta kindi bafite bakora ngo babwigobotore.

Bashingiye ku kuba ngo ubukode bw’amazu bwazamutse, ibiryo bigahenda kuzamurwa kw’amafaranga y’ingendo n’ibindi.Abarimu ba Kaminuza bo bavuze ko bagiye guhagarika akazi kuko ngo umushahara bahabwa uba umeze nka serumu.

Src: Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *