INKURU ZIDASANZWE

Mozambique: Abasaga 100 baguye mu bwato bwarohamye

Kuri uyu wa Mbere, mu gihugu cya Mozambique abantu basaga 100 bapfuye nyuma y’aho ubwato burohamye ku nkombe zo mu majyaruguru ya Mozambique, abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero.

Aya ni amakuru yanemejwe na Perezida w’igihugu cya Mozambique Filipe Nyusi wavuze ko igihugu cyabuze abantu benshi.

Umukozi wo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu nyanja (INTRASMAR) yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 130 ari ubwato bw’uburobyi bwarengeje urugero kandi ko butemerewe gutwara abantu.

Ku Cyumweru, bwatwaraga abantu bava i Lunga mu ntara ya Nampula berekeza ku kirwa cya Mozambique, nk’uko Lourenco Machado, umuyobozi wa INTRASMAR, yabitangarije kuri televiziyo ya Leta, yongeraho ko raporo za mbere zerekana ko bwakubiswe n’umuhengeri.

Ibiro by’umunyamabanga wa Leta mu ntara ya Nampula byatangaje ko abagenzi bahungaga icyorezo cya kolera, akomeza avuga ko abantu 10 barokowe abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero.

Perezida Nyusi yavuze ko ababajwe n’ayo makuba maze ategeka minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mozambike gusura icyo kirwa kugira ngo akore iperereza.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

23 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago