INKURU ZIDASANZWE

Mozambique: Abasaga 100 baguye mu bwato bwarohamye

Kuri uyu wa Mbere, mu gihugu cya Mozambique abantu basaga 100 bapfuye nyuma y’aho ubwato burohamye ku nkombe zo mu majyaruguru ya Mozambique, abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero.

Advertisements

Aya ni amakuru yanemejwe na Perezida w’igihugu cya Mozambique Filipe Nyusi wavuze ko igihugu cyabuze abantu benshi.

Umukozi wo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu nyanja (INTRASMAR) yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 130 ari ubwato bw’uburobyi bwarengeje urugero kandi ko butemerewe gutwara abantu.

Ku Cyumweru, bwatwaraga abantu bava i Lunga mu ntara ya Nampula berekeza ku kirwa cya Mozambique, nk’uko Lourenco Machado, umuyobozi wa INTRASMAR, yabitangarije kuri televiziyo ya Leta, yongeraho ko raporo za mbere zerekana ko bwakubiswe n’umuhengeri.

Ibiro by’umunyamabanga wa Leta mu ntara ya Nampula byatangaje ko abagenzi bahungaga icyorezo cya kolera, akomeza avuga ko abantu 10 barokowe abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero.

Perezida Nyusi yavuze ko ababajwe n’ayo makuba maze ategeka minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mozambike gusura icyo kirwa kugira ngo akore iperereza.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago