MU MAHANGA

Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 i Nyakajanga

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2024, Imirwano ikaze yahuje ingabo z’igihugu (FARDC) n’umutwe wa M23, yongeye kubura mu gace ka Nyakajanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yari irangajwe imbere na Wazalendo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.Imbunda ziremereye nizo zari ziganje muri iyo mirwano ari nako barasa mu baturage.

Ni mu gihe muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje gutegurwa imyigaragabyo iri butangire kuri uyu wa Kane nk’uko amakuru y’ubuyobozi bw’ibanze abivuga.

Impamvu y’iyi myigaragambyo nyirizina ni ubwicanyi bukorerwa abasivile bumaze gufata indi ntera.Ubu ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’itwaje imbunda irimo Wazalendo , ADF, CODECO n’indi mitwe igizwe na Maï Maï, aho mu gihe cy’iminsi itageze kuri 21 abagera kuri 40 bamaze kuhasiga ubuzima.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago