Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 i Nyakajanga

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2024, Imirwano ikaze yahuje ingabo z’igihugu (FARDC) n’umutwe wa M23, yongeye kubura mu gace ka Nyakajanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yari irangajwe imbere na Wazalendo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.Imbunda ziremereye nizo zari ziganje muri iyo mirwano ari nako barasa mu baturage.

Ni mu gihe muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje gutegurwa imyigaragabyo iri butangire kuri uyu wa Kane nk’uko amakuru y’ubuyobozi bw’ibanze abivuga.

Impamvu y’iyi myigaragambyo nyirizina ni ubwicanyi bukorerwa abasivile bumaze gufata indi ntera.Ubu ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’itwaje imbunda irimo Wazalendo , ADF, CODECO n’indi mitwe igizwe na Maï Maï, aho mu gihe cy’iminsi itageze kuri 21 abagera kuri 40 bamaze kuhasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *