Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, nibwo habaye umukino wa mbere wa ½ mu gikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Bugesera kuri Kigali Pele Stadium igatungurwa itsindwa igitego 1-0.
Ni umukino Aba-Rayon bari bizeye intsinzi dore ko yari imbere y’abakunzi bayo, gusa ikipe ya Bugesera Fc yaje kuyitungura iyitsinda igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Faruk Ssentongo cyatandukanyije impande zombi.
Rayon Sports idaheruka guha ibyishimo abakunzi bayo dore ko imikino itatu harimo iyo muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro iheruka yose yayitsinzwe harimo uwa APR FC yayitsinze ibitego 2-0, Etincelles yayitunguye ikayitsinda ibitego 3-1, ndetse na Bugesera Fc yenda kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona yayibonyemo intsindi y’igitego 1-0 mu mukino wa mbere wa ½ mu gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports yatangiye umukino isatira izamu gusa ntibyayikundiye kuko ba myugariro b’ikipe ya Bugesera Fc bakomeje kuyibera ibamba.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya Bugesera Fc yabonye intsinzi y’igitego cyatsinzwe ku munota wa 27 w’umukino n’umukinnyi Farouk Ssentongo.
Igice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka kwishyura ariko igenda isanga abakinnyi ba Bugesera bahagaze neza cyane cyane abakina ku mpande.
Ku munota wa 93′ mu minota y’inyongera y’umukino yari yashyizweho Youssef yabashije guhusha igitego cyari cyabazwe cyashoboraga kugarura agatima abakunzi bayo, umupira awunyuza hejuru gato cyane.
Rayon Sports izerekeza kuri sitade ya Bugesera gukina umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 23 Mata 2024.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…