TP Mazembe y’i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhanwa nyuma yo kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa ’Africa Football League’ riherutse gutangizwa.
Mu mpera za 2023 nibwo CAF yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Africa Football League ryegukanwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo itsinze Wydad Casablanca yo muri Morocco.
Iri rushanwa ryitabiriwe na TP Mazembe yo muri Congo aho itageze kure kuko yakuwemo na ES Tunis muri 1/4 cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Icyo gihe, TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’iri rushanwa ryari riri gukinwa bwa Mbere.
Nyuma y’uko iyo kipe yishe amategeko y’irushanwa, igiye guhanwa na CAF nyiri gutegura iri rushanwa.
TP Mazembe yagombaga kwakira miliyoni y’amadorali y’Amerika kubera ko yitabiriye iri rushanwa gusa izakatwa hafi 1/2 cy’ayo mafaranga kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi wa CAF, Micky Jnr ngo TP Mazembe yari kwakira Miliyoni y’amadorali y’Amerika gusa izakatwa $450,000 kubera yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.
Muri Africa Football League iheruka, TP Mazembe yaviriyemo muri kimwe cya kane kirangiza ikuwemo na ES Tunis ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Ubusanzwe ikipe igeze muri kimwe cya kane kirangiza muri iri rushanwa ihabwa miliyoni y’amadorali y’Amerika mu gihe iyatwaye igikombe yo ihabwa miliyoni Enye z’amadorali y’Amerika.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…