Binyuze mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ifatanyije n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bagiye gutangira guha abasifuzi bo mu Rwanda amahugurwa agendanye n’ikoreshwa rya VAR (Video Assistant Referee).
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, abasifuzi bo mu Rwanda baratangira amahugurwa y’iminsi ibiri, aho ari bwibande ku gukoresha VAR.
Aya mahugurwa aritabirwa n’abasifuzi bo mu kiciro cya Mbere gusa mu bagabo.
Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega usanzwe ari Impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu bijyanye n’imisifurire ya VAR, ni we ugomba gutanga aya mahugurwa.
Kugeza ubu mu Rwanda, abarimo Mukansanga Salima Rhadia, Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonné nibo Banyarwanda rukumbi basifura bamaze guhugurwa kuri VAR.
Undi Munyarwanda wahuguriwe gukoresha iri Koranabuhanga, ni Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…