IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports yakomoje ku bibazo birimo gutuma atsindwa umufiririzo

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette udaheruka intsinzi yemeje ko abakinnyi be badakomeye nyuma y’uko benshi bagiye abandi bakaba baravunitse bityo akaba ari gukinisha abasimbura.

Ubwo yabazwaga ku bibazo birimo no kudaheruka gutanga ibyishimo mu ikipe atoza bigendanye n’ubushobozi abona mu bakinnyi afite, Julien Mette yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura nyuma y’aho abarimo Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera, Musa Esenu na Héritier Luvumbu bagendeye.

Ati “Barashoboye kuko twigeze kubikora [turatsinda], ariko ntekereza ko mwari hano kuva umwaka w’imikino utangira, mushobora kubona ko muri rusange kuva mu mpera za Mutarama, reka tuvuge Gashyantare, ikipe ya Rayon Sports ntikiri ya yindi yakinnye imikino ibanza ya Shampiyona, yatakaje abakinnyi benshi.”

Yakomeje agira ati “Ubu turi guhura n’ikibazo cy’uko turi gusaba abakinnyi bicaraga ku ntebe y’abasimbura gufata inshingano. Guhindura imitekerereze, ikava ku kwicara ku ntebe bategereje ko Luvumbu atsinda ’coup-franc’, reka tuvuge ukuri, noneho bakajya mu kibuga bagatuma ikipe ibona intsinzi.”

Ibi ni byo yagereranyije nko “kujya mu kigo, undi munsi bakakubwira bati uyu munsi ubaye perezida wacyo ugomba gufata icyemezo.”

Yongeyeho ati “Iki ni cyo kibazo. Ku bw’ibyo, sinabarenganya kuko urebye ubusatirizi dufite uyu munsi, bose bari ku ntebe y’abasimbura mu ntangiriro. Twari dufite Esenu, Ojera, Luvumbu, murabizi neza kundusha. Si byo? Ngomba kubasaba byinshi, ni ko kuri k’umukino, tugomba gushimisha abafana, ni cyo gitutu cyo gukinira Rayon Sports.”

Mette yibukije ko ubu ari gukinisha abarimo Iradukunda Pascal wasimbuye Tuyisenge Arsène mu minota ya nyuma.

Ati “[Pascal] ntiyakinnye mu mikino ibanza. Si byo? Yewe na Gomis, yaje muri Mutarama. Turi guhura n’iki kibazo. Ikibazo dufite ni uko twatakaje abakinnyi baduhaga 80% by’ibitego byacu. Si byo munyamakuru? Reba ibitego Rayon Sports yatsinze n’uwatanze imipira byaturutseho mbere y’uko nza.”

Yongeyeho ati “80% byabyo byatsinzwe na Luvumbu, Esenu, Ojera na penaliti zakorerwaga kuri Ojera. Ngomba guhindura imitekerereze y’aba bakinnyi.”

Uyu mukino wabaye uwa kabiri wikurikiranya Rayon Sports yatsinzwe nyuma y’uwa Etincelles FC muri Shampiyona.

Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu aho izaba yakiriwe na Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uzabera mu Bugesera.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago