INKURU ZIDASANZWE

Masisi: FARDC na Wazalendo bongeye gushyamirana

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru Taliki 21 Mata 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Rubaya, habereye kwisubiranamo mu mirwano ikaze yahuje ingabo za Leta FARDC na Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kw’izi ngabo, maze abagera kuri bane barakomereka maze batandatu barakomereka.

Ni imirwano kugeza ubu bitaramenyekana icyayiteye, icyakora abatangabuhamya babibonye , bavuze ko hashobora kuba habaye kutumvikana ubwo FARDC yajyaga mu isantire ya Rubaya mu birindiro byayo gufata ibiryo, bivamo kurekura amasasu maze bane barapfa harimo umubyeyi n’umwana we w’imyaka itandatu.

Muri Rubaya icyoba cyakomeje kuba cyose abaturage bakuka imitima. Uretse umubare watanzwe w’abapfuye watangajwe, ngo birashoboka ko hari n’abandi bataramenyekana.

Ubuyobozi bwo muri iyi teritwari bwahise buhagera, kugeza ubu bakaba bagikora iperereza ngo hamenyekane impamvu nyiri izina icyateye uko gukozanyaho.

Ntabwo ari ubwa mbere FARDC na Wazalendo bakozanyijeho, kuko bijya bikunda kubaho ko batumvikana akenshi bakaba bakunze gupfa ibiribwa na bimwe mu byo baba basahuye bakananirwa kumvikana uko babigabana. Kuri iki cyumweru kandi, mu Mujyi wa Goma hiriwe umwuka utari mwiuza kuko mu rugo rw’ahazwi nko kwa Munyantwari muri santire ya Birere harasiwe abantu batatu barimo n’umusore uzwi ku izina rya Zombie bahasiga ubuzima. barashwe n’umusirikare wa FARDC bivugwa ko yari yarakajwe n’abaturage mu buryo igitangazamakuru ’Kivu Morning Post’ dukesha iyi nkuru kitasobanuye. Gusa ngo nyuma y’uko kurasa abaturage bahise basumira uwo musirikare baramukubita bamugira intere hafi kumumaramo umwuka.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 day ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

3 days ago