Umutoza Xavi Hernandez wa Fc Barcelona yo muri Espagne yemeye kuguma muri iy’ikipe yari yasezeye, ni nyuma y’uko agiranye ibiganiro na perezida w’iy’ikipe Joan Laporte kuri uyu wa gatatu.
Ibiganiro byahuje aba bombi ngo byagenze neza bituma Xavi ahindura ibitekerezo byo kuva muri iy’ikipe ubwo shampiyona yari kuba irangiye uyu mwaka nk’uko yari yabitangaje mbere.
Umuyobozi wungirije w’ikipe ya Fc Barcelona Rafa Yuste yemeje aya makuru y’uko Xavi Hernandez azaguma muri iy’ikipe.
Yagize ati “Xavi azaguma hano, kandi mu byukuri arishimye.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwatangaje ko nta bindi biganiro byabayeho ku bandi batoza n’ubwo Xavi yari yatangaje ko ashaka kugenda.
Deco usanzwe ari umuyobozi muri iy’ikipe yizeye ko Xavi azamara igihe kinini muri Barcelona ari umutoza wayo.
Amakuru avuga ko Deco ubwe yihuriye na Xavi imbona nkubone kuwa gatatu, arikumwe na Perezida w’iy’ikipe Laporte bamugaragariza ko bifuza ko yakomezanya niy’ikipe nk’umutoza mukuru na nyuma y’impeshyi y’uyu mwaka.
Xavi umaze kugira imyaka 44 y’amavuko yari yatangaje ko azigendera akava muri Barcelona nk’umutoza wayo ubwo yatsindirwaga murugo ibitego 5-3 na Villareal muri Mutarama.
Amasezerano ya Xavi yari kuzamugeza mu mpeshyi y’umwaka 2025, gusa byari biteganyijwe ko uyu mutoza yari buzagende mbere y’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, nk’uko yari yabivuze gusa kuri ubu ibitekerezo bye bisa n’ibyahindutse.
Amakuru avuga ko bidatinze ikipe ya Barcelona iteganya gushyira hanze itangazo ryemeza ko Xavi azakomeza kuba umutoza mukuru w’ikipe. Gusa ntiharamenyekana imyaka azongerwa kuko amasezerano ye yagombaga kurangira muri Kamena 2025.
Ubwo yatangaza ko asezeye Xavi wanayibereye kapiteni yashimangiye ko atakomezanya n’iyikipe mugihe cyose idashaka gukora impinduka mu mikorere kuko ntaho byabageza.
Barcelona ihagaze ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Espagne La Liga aho irushwa amanota 11 na Real Madrid, ikaba kandi yaramaze gusezererwa muri UEFA Champions League n’ikipe ya Paris Saint Germain muri 1/4.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…