INKURU ZIDASANZWE

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw’igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n’ijwi ry’Amerika mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Amakuru avuga iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’Afurika bwahisemo guhagarika izi radio kubera gutangaza raporo igendanye no gushinja igihugu ku birebana n’ibitero by’ingabo byagabwe ku basivile mu ntambara yo kurwanya abajihadiste.

Kuri uyu wa Kane, Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, Human Rights Watch (HRW) yavuze ko abasirikare bo mu majyaruguru ya Burkina Faso yibasiwe naba jihadiste mu majyaruguru bishe byibuze abaturage 223, barimo abana 56, mu bitero bibiri byo kwihorera byabaye ku ya 25 Gashyantare.

Radio zirimo iyo mu Bwongereza no muri Amerika n’imiryango mpuzamahanga y’itangazamakuru iheruka kwibasira kuva Kapiteni Ibrahim Traore yafatira ubutegetsi mu gihugu cya Afurika y’iburengerazuba mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryo muri Nzeri 2022, akanerekana uburyo Traore yiyemeje gusenya umubano n’iburengerazuba ariko ikongera umubano n’Uburusiya.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bishinzwe itumanaho byatangaje imiyoboro ya radio zirimo BBC na VOA byahagaritswe kumvikana mu Mujyi wa Ougadougou.

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko BBC Afurika na VOA byatangaje raporo ku mbuga zazo “ishinja ingabo za Burkina guhohotera abaturage b’abasivili”.

Ibintu iki gihugu kivuga ko ibyatangajwe nta kimenyetso kibigaragaza ko izo ngabo zabikoze.

Burkina Faso irwanya ibitero by’imitwe ifitanye isano na Al-Qaeda na Leta ya Kisilamu kuva inyeshyamba z’abajihadiste bakwinjira mu gihugu cy’igituranyi cya Mali mu 2015.

Kuva mu 2015, abantu bagera ku 20.000 biciwe muri Burkinafaso ni mugihe abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Irihagarikwa ry’amaradiyo abayeho mu gihe televiziyo y’Abafaransa LCI yigeze guharikwa amezi atatu yose mu Kwezi kwa Kamena.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago