Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018, agiye kurushinga na Hirwa Divine nyuma yo kumwambika impeta.
Tariki 19 Mata 2024 nibwo Kayigamba yafashe indege iva i Sydney aho asanzwe atuye yerekeza muri Leta ya Victoria mu Mujyi wa Melbourne, aho umukunzi we aba.
Uru rugendo rw’isaha n’iminota 45 mu ndege, Kayigamba yarukoze afite gahunda yo kwambika impeta umukunzi we bemeranyije no kubana.
Uyu munyamakuru yamenyekanye mu bitangazamakuru nka City Radio, Contact FM, Radio1 na TV1, yerekeje muri Australia mu mwaka 2015, aho yarasanze umukunzi we Divine waruhamaze imyaka igera kuri 15.
Ibirori byo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Divine byitabiriwe n’abarimo umuhanzi Umutare Gaby umaze igihe yibera muri Australia.
Harimo kandi n’inshuti z’umuryango, bivugwa ko mugihe cya vuba aba bombi bazakora indi mihango iherekeza nyiri zina ubukwe.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…