MU MAHANGA

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n’abaganga mu buryo bwatangaje benshi, aho icyo gisasu cyari cyatewe mu gace bari batuyemo ka Gaza mu ntambara ya Israel, uyu mwana byaje kurangira nawe yitabye Imana.

Ibi byabaye mu ijoro ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, yakuwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.

Uyu mwana yari yamaze guhabwa amazina ya Sabreen al-Sakani, abaganga babanje kubaga Nyina mu bitaro bya Rafah ku cyumweru saa sita z’ijoro.

N’ubwo ibintu bimeze nabi aho muri Gaza, ku buryo gutanga ubuvuzi bigoye cyane, ariko ngo abaganga bari bakomeje gukora uko bashoboye bakohereza umwuka mu bihaha by’uwo mwana, bakoresheje ibikoresho bafite, kuko atari ameze neza cyane.

Gusa ibyo bagerageje byose ntabwo uwo mwana yashoboye gukomeza kubaho, kuko na we ngo byaje kurangira apfuye, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ahita anashyingurwa iruhande rwa nyina.

Uyu mwana abaye umwe mu bana 16 bishwe n’ibitero bibiri byagabwe n’Ingabo za Israel zirwanira mu kirere, ku bitaro bya Rafah mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni mu gitero cya bombe cyatewe n’igisirikare cya Israel ku nyubako abo basivile bari batuyemo ntihagire abarokoka.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 day ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

3 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

3 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

3 days ago