Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho yitabiriye inama idasanzwe ya World Economic Forum yiga ku bufatanye n’iterambere ry’ingufu.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi bayobozi mu biganiro bizayoborwa n’Umwami w’ubwo Bwami, Mohammed bin Salman.
Umukuru w’Igihugu azanitabira ikiganiro kizagaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’Isi, cyitwa ’New Vision for Global Development.’
Ni ibiganiro bizibanda cyane ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag bari mu bandi banyacyubahiro bazatanga ibiganiro.
Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y’ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, dore ko nk’ubucuruzi mpuzamahanga bwagabanutse ku kigero cya 4% mu 2023 ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ibi byerekana uburyo ubukungu bw’Isi bushobora kugirwaho ingaruka zishobora no kugera ku mibereho y’abatuye Isi. Ibibazo birimo ihangana hagati y’ibihugu ni kimwe mu bituma iki kibazo gikaza umurego muri rusange.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…