Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa Habimana Pascal yatewe n’umugabo wari waje kumusambanyiriza umugore we mu rugo rwe.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Urugwiza, Akagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, aho uwo mugabo wari waje gusambanya umugore mu rugo rw’abandi byarangiye anatemwe na Nyiri rugo.
Abahaye amakuru BTN dukesha iyi nkuru bavuze bavuze ko uwafashwe agatemwa mu mutwe n’umuhoro na nyirirugo, ngo yabanje gusambanira n’uwo mugore mu rutoki, nyuma umugore amusaba ko bakomereza umuhuro wabo mu rugo rwe kuko yaraziko umugabo we ntawuhari.
Gusa siko byagenze ahubwo uwo mugabo (nyirirugo) yararyamye mu nzu kuko ngo yari yabanje kubumva akabihisha dore ko yari asanzwe afite n’amakuru yuko basanzwe bamuca inyuma.
Abatanze amakuru bakomeje bavuga ubusanzwe uwo mugabo n’umugore mbere yuko bajya gusambana bari babanje kujya kunywa agacupa yabaye intandaro yo kugwa gitumo kuko ubusanzwe Pascal yari yane akijijisha akajya mu cyumba akisinziriza ariko ba nyiri gukora amahano batabizi.
Uwo mugabo winjiriye urugo rw’abandi yaje gukibitwa bikomeye asohorwa mu nzu yagizwe intere nk’uko amakuru yatanzwe n’abaturanyi.
Abaturanyi b’uwo mugabo wafatiwe iw’abandi bavuga ko intandaro yo kujya gusambana n’umugore we ko ishobora kuba yarabitewe n’agahinda k’umugore we warumaze kumucucubya utwe yaruhiye.
Uwakubiswe bivugwa ko yaje gutabarwa n’abaturage bagerageza gushaka kumujyana ku bitaro gusa nabwo ngo bageze mu nzira asaba ko yasubizwa mu rugo kuko ngo yumvaga afite imbeho gusa amakuru yaje kumenywa nuko uwo murwayi ngo nta bwisungane bwo kwivuza (mituelle) yarafite.
MUKANTAMBARA Brigitte usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya yabajijwe ku kibazo cyabereye mu Murenge we avuga ko nta makuru yarafite gusa agiye kugikurikirana.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…