Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho yitabiriye inama idasanzwe ya World Economic Forum yiga ku bufatanye n’iterambere ry’ingufu.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi bayobozi mu biganiro bizayoborwa n’Umwami w’ubwo Bwami, Mohammed bin Salman.
Umukuru w’Igihugu azanitabira ikiganiro kizagaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’Isi, cyitwa ’New Vision for Global Development.’
Ni ibiganiro bizibanda cyane ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag bari mu bandi banyacyubahiro bazatanga ibiganiro.
Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y’ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, dore ko nk’ubucuruzi mpuzamahanga bwagabanutse ku kigero cya 4% mu 2023 ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ibi byerekana uburyo ubukungu bw’Isi bushobora kugirwaho ingaruka zishobora no kugera ku mibereho y’abatuye Isi. Ibibazo birimo ihangana hagati y’ibihugu ni kimwe mu bituma iki kibazo gikaza umurego muri rusange.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…