Abahanzi babiri bo muri Nigeria aribo Kizz Daniel na Tekno bari mu ntambara y’amafaranga yavuye mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane bise ‘Buga’.
Tekno ni we wafashe iya mbere abitewe n’ikiganiro yari amaze kubona, aho bavugaga ko yahawe hafi miliyari y’ama-Naira na Kizz Daniel nk’umusaruro wavuye muri ‘Buga’.
Tekno yaje kunyomoza ayo makuru, avuga ko Kizz Daniel nta mafaranga angana atyo yabona. Kizz na we ntiyatindiganyije, maze amusubiza avuga ko indirimbo ye yongeye kuzahura Tekno Wasaga n’uwazimye icyo gihe.
Amakuru avuga ko Kizz Daniel yoherereza Tekno 50% y’amafaranga yose yinjije kuri “Buga”.
Tekno yabihakabye agira ati “Ntabwo afite amafaranga angana atyo. Inkuba izakubita umuntu wese washyize hanze icyo kiganiro cy’ibinyoma.”
Kizz Daniel akibibona yahise amusubiza ati:”Iyo navuze amafaranga urayagara! Wibuke ukuntu “Buga” yagupfubuye.”
Hagati aho biravugwa ko bishobora kuba ari kwamamaza ibitaramo cyangwa indirimbo y’umwe muri aba, dore ko abahanzi bazwiho guteza amakimbirane iyo bafite imishinga bashaka ko imenyekana.
Indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Buga” yagiye hanze muri Gicurasi 2022, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 200 kuri YouTube.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…