Kizz Daniel na Tekno bari gupfa amafaranga y’indirimbo

Abahanzi babiri bo muri Nigeria aribo Kizz Daniel na Tekno bari mu ntambara y’amafaranga yavuye mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane bise ‘Buga’.

Tekno ni we wafashe iya mbere abitewe n’ikiganiro yari amaze kubona, aho bavugaga ko yahawe hafi miliyari y’ama-Naira na Kizz Daniel nk’umusaruro wavuye muri ‘Buga’.

Tekno yaje kunyomoza ayo makuru, avuga ko Kizz Daniel nta mafaranga angana atyo yabona. Kizz na we ntiyatindiganyije, maze amusubiza avuga ko indirimbo ye yongeye kuzahura Tekno Wasaga n’uwazimye icyo gihe.

Amakuru avuga ko Kizz Daniel yoherereza Tekno 50% y’amafaranga yose yinjije kuri “Buga”.

Tekno yabihakabye agira ati “Ntabwo afite amafaranga angana atyo. Inkuba izakubita umuntu wese washyize hanze icyo kiganiro cy’ibinyoma.”

Kizz Daniel akibibona yahise amusubiza ati:”Iyo navuze amafaranga urayagara! Wibuke ukuntu “Buga” yagupfubuye.”

Hagati aho biravugwa ko bishobora kuba ari kwamamaza ibitaramo cyangwa indirimbo y’umwe muri aba, dore ko abahanzi bazwiho guteza amakimbirane iyo bafite imishinga bashaka ko imenyekana. 

Indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Buga”  yagiye hanze muri Gicurasi 2022, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 200 kuri YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *