Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda igitego 1-0 ikipe ya Gasogi United, mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports iheruka igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, yarokowe na myugariro Nsabimana Aimable mu mukino wari hafi kurangira.
Ni gitego cyabonetse ku munota wa 88, giturutse ku mupira mwiza uteretse wari utewe na Bugingo Hakim ahana ikosa rya Djibrine Hassan.
Nsabimana Aimable yatsindishije umutwe nyuma yo kurangara kw’abakinnyi ba Gasogi united.
Nubwo aya makipe atatsindanye ibitego byinshi, impande zombi zagiye zihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda zuzuye, aho uzahuza Police FC na Bugesera FC.
Mu yindi mikino yabaye y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu bagore, Rayon Sports yegukanye Igikombe ku nshuro ya itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 naho AS Kigali WFC yegukana umwanya wa gatatu itsinze Fatima WFC ibitego 4-1.
Ikipe ya mbere muri buri cyiciro izahabwa igikombe na sheke ya miliyoni 11 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 5 Frw naho iya gatatu ni miliyoni 3 Frw.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Werurwe, abayobozi benshi banenze bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi…
Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid washakanye na Miss Iradukunda Elsa amakuru aravuga ko yafatiwe…
Perezida Tshisekedi yagize Karawa Dengamo guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugirango yongere imbaraga zo…
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere…
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…