Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda igitego 1-0 ikipe ya Gasogi United, mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports iheruka igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, yarokowe na myugariro Nsabimana Aimable mu mukino wari hafi kurangira.
Ni gitego cyabonetse ku munota wa 88, giturutse ku mupira mwiza uteretse wari utewe na Bugingo Hakim ahana ikosa rya Djibrine Hassan.
Nsabimana Aimable yatsindishije umutwe nyuma yo kurangara kw’abakinnyi ba Gasogi united.
Nubwo aya makipe atatsindanye ibitego byinshi, impande zombi zagiye zihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda zuzuye, aho uzahuza Police FC na Bugesera FC.
Mu yindi mikino yabaye y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu bagore, Rayon Sports yegukanye Igikombe ku nshuro ya itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 naho AS Kigali WFC yegukana umwanya wa gatatu itsinze Fatima WFC ibitego 4-1.
Ikipe ya mbere muri buri cyiciro izahabwa igikombe na sheke ya miliyoni 11 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 5 Frw naho iya gatatu ni miliyoni 3 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…