Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize gihagaze amafaranga angana n’ibihumbi 200 by’Amadorali ya Amerika.
Uyu muraperi w’Umunyamerika amakuru avuga ko ubwo yinjiraga ku rubyiniro ngo atangire gutaramira abari bitabiriye icyo gitaramo yatunguranye aseruka y’itwaje igikapu gihagaze akayabo karenga miliyoni 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye birimo Lil Yachty na Tyler ndetse na Lil Uzi Vert.
Ni igikapu Uzi bivugwa ko yaguriye mu iduka rya Casanova Vintage ikorera mu gihugu cy’u Buyapani ifite uburambe bw’imyaka 10 ishize.
Amakuru yemeza ko Uzi yahashye iki gikapu mu mwaka 2023, nyuma y’uko yasuraga iryo duka rya Casanova nk’uko dukesha amakuru Complex abivuga.
Ni igikapu gifite agaciro k’ibihumbi 200 by’Amadorali ya Amerika nk’uko iri iryo duka ryatangaje.
Uretse kandi kuba yaraserutse ku rubyiniro n’isakoshi ihenze, uyu muraperi uvugisha benshi yanaserutse yambaye imyenda yavuzweho na benshi bitabiriye icyo gitaramo.
Dore ko ibi byanagarutsweho n’umuraperi 50 Cent wagiye ku rubuga rwa Instagram akandika abaza Lil Uzi ati “Ni iki kigutera kwiyambika muri ubwo buryo muvandimwe?”
Lil Uzi Vert Umuraperi w’Umunyamerika ukomeye cyane mu muziki siwe wenyine ukoze agashya ko guhahira muri iri duka ryihagazeho dore ko abarimo Pharrell Williams na Kim Kardashian nabo bari mu bigeze kurihahiramo mu myaka yashize.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…