Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports y’Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kigahita cyangirika, Perezida wa FERWAFA Munyentwali Alphonse yabivuye imuzi.
Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Indahangarwa ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, yahawe igikombe cyangirikira mu birori byo kucyishimira aho hari ibice bimwe byacyo byaguye hasi.
Ku kibazo cy’iki gikombe, Perezida wa FERWAFA yabigarutseho aho yagize ati “Hari iburo ihuza igice cyo hasi n’icyo hejuru, ni yo yafungutse ubwo bagitereraga hejuru. Yarafunzwe, barongera baragisubizwa.”
Mu bindi byagarutsweho harimo ikibazo cy’imisifurire, aha Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko batazihanganira abasifuzi biba amakipe.
Ati “Ku cy’abasifuzi nta miyaga [kwihangana]. Guhana byo tuzahana ariko tunashyireho uburyo butuma bishoboka.”
Komiseri w’Imisifurire, Hakizimana Louis, yavuze ko muri iyi minsi bagongwa no kuba bafite abasifuzi bake, by’umwihariko abari mpuzamahanga.
Ati “Tuzahana, ariko turahana cyane. Ibihano byacu biba ari ukwigisha. Hari igihe tubategurira imyitozo ngo bikosoke. Ku byo guhagarika umusifuzi umwaka, kugira ngo wongere gutegura undi ujya kuri urwo rwego ntibiba byoroshye.”
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yavuze ko kuba barahannye Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida wakubise Rwaka utoza Rayon Sports WFC, byari mu bubasha bwabo kuko nta gihe cyari gihari ku buryo Akanama k’Imyitwarire katerana kandi hari undi mukino yashoboraga gutoza.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko hari amakosa arimo “ruswa” badahana kubera kubura ibimenyetso.
Yasabye abakinnyi, abatoza n’abafana ko bagomba kujya bitwara neza, bakirinda imirwano n’ubugizi bwa nabi.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…