INKURU ZIDASANZWE

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru bye bya mbere ubwo yari afungiye mu Burusiya nyuma yo gufatwa mu 2022 ashinjwa ibiyobyabwenge.

Uyu mukinnyi w’Umunyamerika ukina nk’uwabigize umwuga ibi yabigarutseho bwa mbere kuva yava mu gihome mu mezi mu gihugu cy’u Burusiya ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri ABC kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024.

Ni bikubiye mu gitabo ateganya gushyira hanze kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, yise ‘Coming Home’ bivuze ‘Kuza Murugo’.

Griner yafunzwe nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Moscou nyuma y’uko abategetsi b’Uburusiya bavuze ko isaka ry’imizigo ye ryerekanye amakarito yari yitwaje arimo ibigendanye no kwisiga bivugwa ko harimo n’amavuta akomoka ku rumogi.

Griner yagize ati “Mu byumweru bya mbere nifuje guhitana ubuzima bwanjye inshuro irenze imwe.”

Ibi yabitangarije umunyamakuru Robin Roberts ukorera ABC.

Uyu mukinnyi yakomeje agira ati “Niyumvaga ko nshobora kuzava hariya nabi cyane.”

Yahisemo kwitekerezaho igice kimwe kuko ubusanzwe yarafite ubwoba bw’uko abarusiya bashobora kumugirira nabi n’umubiri we ntuzabonwe n’umuryango.

Ibibazo by’uyu mukinnyi cyaziye rimwe ubwo Uburusiya bwateraga muri Ukraine ndetse byagiye birushaho gukaza umurego hagati y’Uburusiya na Amerika, aho byaje kurangira nyuma yo kurekurwa aguze umucuruzi w’intwaro w’Uburusiya Viktor Bout.

Griner yavuze ko mbere yuko arekurwa, yahatiwe kwandikira ibaruwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

“Bantegetse ko nandika ibaruwa isaba imbabazi kandi ku muyobozi mukuru ariko nanashimira, gusa nashatse kubyanga ariko kandi ninako nifuzaga gutaha mu Rugo.”

Uyu mukinnyi avuga ko yatengushywe no kuba yarisanze mu ndege y’ubucuruzi icyo gihe yisanga kandi arikumwe n’undi munyamerika witwa Paul Whelan waje gufungirwa nawe mu Burusiya n’ubwo batari kumwe.

Griner avuga ko yakomeje ariko amuburira irengero ariko atekereza ko ariwe ukurikira cyangwa baraza kumuzana. Ati “baje gufunga imiryango, ntungurwa no kubona bambwira ko ntazongera kubona uwo mugabo yongera gusubira mu rugo”.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago