Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt bafashwe n’indwara y’amayobera yo kuruka.
Amakuru avuga ko iyo ndege ya Condor DE2315 yakoraga urugendo ruva Maurice yerekeza i Frankfurt mu Budage abagenzi barimo bafashwe n’indwara itaramenyekana bararuka.
Iyo ndege ubwo yururukaga ku butaka bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Frankfurt ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, abagenzi bahise bakirwa n’itsinda rigari ry’abaganga kugira babiteho.
N’itsinda ryari ryahamagawe mbere y’uko iyo ndege igwa kuri icyo kibuga kuko ubuyobozi bwari bwamaze kugezwaho ikibazo nk’uko amakuru abivuga.
Ibintu byatangiye gukara ubwo abagenzi bagera kuri 70 muri 290 bari batwawe muri iyo ndege batangiye kugira isesemi no kuruka.
Umuvugizi mu by’indege mu gihugu cy’u Budage nawe yemeje amakuru ariko avuga ko abakozi batigeze bahura n’ubwo burwayi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko umupilote w’indege bahuguwe ku buryo ntakibazo bagiriye muri urwo rugendo.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko hasuzumwe neza ikibazo cyari cyabaye, indege yaje gukomeza urugendo. Indege kuko yaguye i Frankfurt neza aho abahanga mu by’ubuvuzi bari bahari kugira ngo bite kubari bagize ibibazo.
Sosiyete y’indege ntacyo yatangaje ku cyateye uburwayi butunguranye bwagaragaye muri iyo ndege. Gusa bavuga ibiryo bakoresha mu ndebe byari byateguwe n’igihugu cya Maurice.
Uwo muvugizi avuga ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo harebwe icyateje impamvu yo kuruka kw’abagenzi bari muri iyo ndege kugira ngo hafatwe n’ingamba zo kuzikumira.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…