Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo z’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kurasa ku nkambi y’impunzi ya Mugunga mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Madamu Makolo yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubunyamwuga zitarasa ku basivili nkuko Amerika yabivuze.
Mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga wa Amerika, Matthew Miller, avuga ko iki gitero cya bombe cyavuye ku birindiro by’ingabo z’ u Rwanda na M23.
Amerika yatangaje ko yamagana igitero cyagabwe na RDF / M23 ku nkambi ya Mugunga y’abimuwe mu byabo (IDP) mu burasirazuba bwa DRCongo cyahitanye byibuze abantu 9, abandi 33 barakomereka.Yavuze ko benshi muri bo ari abagore n’abana.
Amerika yakomeje igira iti “Duhangayikishijwe cyane no kwagura imbago kwa RDF na M23 mu burasirazuba bwa DRC, byagize uruhare mu kwimura abaturage barenga miliyoni 2.5, kandi turahamagarira impande zombi kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Makolo ku rubuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.
Ati “Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n’Ingabo za RDC, FARDC.
Yagize ati “Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo batagira amategeko, bafashwa na FARDC.”
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wawo, Bintou Keita, yamaganye iki gitero gusa we ntiyemeje aho cyaturutse. Yasabye ubuyobozi bw’iki gihugu gufata ingamba zatuma abakigizemo uruhare bagezwa mu butabera.
Ibiro bya Keita byagize biti “Intumwa yihariye irasaba ubuyobozi bwa RDC gufata ingamba zose ziri ngombwa, zo kugeza mu butabera abagize uruhare muri ibi bikorwa byose birenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ubutabazi, bishobora kuba icyaha cy’intambara.”
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…