UBUZIMA

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya Kagame Cup bakoze impanuka y’imodoka, umwe muribo akuka amenyo ane.

Impanuka aba banyeshuri bakoze yabareye mu Murenge wa Rugendabari, Umurenge uhana imbibi n’uwa Kibangu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abo banyeshuri biga muri St Sylvain, ishuri riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bageze mu nzira bakora impanuka hakomereka 15.

Kayitare avuga ko  abagera kuri 13 muri bo bakomeretse byoroheje, akavuga ko babiri  bababaye cyane, kuko umwe yahise akuka amenyo ane undi akaba arimo kubabara mu mbavu.

Ati “Abo bose bajyanywe kwa Muganga iKabgayi batangiye kwitabwaho kandi dufite icyizere ko boroherwa.”

Meya Kayitare avuga ko umwe mu barimu bahigisha wari kumwe n’abo banyeshuri arimo kubabara ijosi ariko nawe arimo gukurikiranwa n’Abaganga.

Yavuze ko Umuyobozi w’ishuri na Shoferi wari ubatwaye bagize amahirwe ntibakomereka.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago