Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya Kagame Cup bakoze impanuka y’imodoka, umwe muribo akuka amenyo ane.
Impanuka aba banyeshuri bakoze yabareye mu Murenge wa Rugendabari, Umurenge uhana imbibi n’uwa Kibangu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abo banyeshuri biga muri St Sylvain, ishuri riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bageze mu nzira bakora impanuka hakomereka 15.
Kayitare avuga ko abagera kuri 13 muri bo bakomeretse byoroheje, akavuga ko babiri bababaye cyane, kuko umwe yahise akuka amenyo ane undi akaba arimo kubabara mu mbavu.
Ati “Abo bose bajyanywe kwa Muganga iKabgayi batangiye kwitabwaho kandi dufite icyizere ko boroherwa.”
Meya Kayitare avuga ko umwe mu barimu bahigisha wari kumwe n’abo banyeshuri arimo kubabara ijosi ariko nawe arimo gukurikiranwa n’Abaganga.
Yavuze ko Umuyobozi w’ishuri na Shoferi wari ubatwaye bagize amahirwe ntibakomereka.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…