Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe nabi barivuga imyato nyuma y’uko RGB ibafashije igacoca ibyo bibazo bikajya ku murongo.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi yatangaje ko Abakunzi ba Rayon Sports babashima kubera gushyira ku murongo imiyoborere y’ikipe yabo.
Madamu Kaitesi yabitangarije abanyamakuru kuri iki Cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga Imikino y’Umurenge Kagame Cup mu karere ka Rubavu.
Uyu muyobozi yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yagarutse ku murongo nyuma y’amakimbirane yabaye mu buyobozi bwayo bigatera akavuyo gakomeye.
Yagize ati “Amakimbirane yari mu ikipe yari akomeye mwibuke ko byabaye mu bihe bya Covid nta mikino ihari, bivuze ko ibyo bapfaga atari imikino. Icyo twakemuye rero cyari ikibazo cy’imiyoborere kandi hari abagiye batubwira ko ubu ntakibazo cy’imiyoborere ikipe ifite.”
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibasiba kuvuga ko bambuwe ikipe yabo icyo bita gutsindagirwa umuyobozi.
Kaitesi avuga ko abakomeje kuvuga ko bambuwe ikipe wasanga bari bafite inyungu bayikuramo bityo ikaba yarabuze.
Ati “Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe gusa umuryango utari uwa leta ntabwo ugira abafite amazina bwite ahubwo uba ushingiye ku nyungu rusange. Abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo.”
Yakomeje agira ati “Ubwo wasanga hari uwari ufite inyungu bwite yakuraga mu ikipe. Ubuyobozi bwariho bwandikiye Perezida wa Repubulika tuza gukemura ibibazo bw’imiyoborere.”
Mu Ukwakira 2024, Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, azaba asoje manda ye y’imyaka ine.
Kaitesi yavuze ko n’ubu Aba-Rayons bafite uburenganzira bwo kwitorera ubuyobozi mu gihe bemera icyerekezo cy’ikipe.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…