Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe habereye impanuka y’Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas yasize yakoze ikomerekeyemo barindwi.
Iyi modoka yaritwaye abana b’abanyeshuri bagera 18 ndetse n’abarimu babo nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SP Kayigumi Emmanuel.
Uyu muvugizi yavuze ko iyi modoka yariho imanuka igeze kwa Mutwe yisanga yinjiye mu nzu.
Ati “Umushoferi yamanukaga kwa Mutwe, yisanga imodoka yamwuriranye mu nzu hariya hantu hamanuka. Hakomeretsemo abana barindwi ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.”
SP Kayigi avuga uretse abo bana nta wundi wigeze abikomerekamo yaba shoferi warutwaye ndetse n’abo barezi babo.
Yongeyeho ko kandi n’abana batakomeretse bikabije ku buryo bamwe bahise basubizwa mu miryango yabo.
Ati “Yaba shoferi n’abana yaratwaye ntabagize ibibazo bikomeye, imodoka yashidutse yamurengeje umuhanga ku bw’amahirwe atangirwa n’ipoto n’inzu yariri hafi aho, urebye nibyo byangiritse.”
Icyakora uyu muvugizi waburiye abantu batwara izi modoka zitwara abana ku mashuri kujya bazisuzuma kenshi yavuze ko iy’imodoka yakoze impanuka yarifite ubwishingizi, igisigaye ari ugukora iperereza ku mushoferi nimba nta burangare yagize kugira ngo impanuka ibeho.
Aha kwa Mutwe ni Umuhanda uzwiho kuba ucuramyi kandi ugendeka nabi ku buryo abawitwaramo basabwa kuwitondera.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…