Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu tubari tubiri muri Quartier Gikizi ya Zone Kamenge Komine ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura.
Abaturage babonye uko byagenze bemeza ko babonye abantu baje n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux Double Cabine ifite ibirahuri bitabona,(voiture Toyota Hilux à vitre teintée) bahita bava muri iyo modoka, batera za grenade zikomeretsa abantu benshi bari bataramiye muri utwo tubari.
Ababonye uko byagenze, baravuga ko ntawapfuye muri ako kanya, ariko hakomeretse benshi cyane,bamwe bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro biri hafi y’ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.
Abantu baba muri Karatsiye Gikizi ya zone Kamenge, batashimye ko amazina yabo amenyekana, bemeza ko ibyo byakozwe n’imbonerakure, kuko arizo zahawe intwaro kandi ari nazo zizenguruka mu ijoro ahantu hose.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…