Buri wese agiye kujya yambara Agapfukamunwa aho ari hose

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko abantu bose baba bari mu rugo cyangwa basohotse hanze bagomba kwambara agapfukamunwa.

Kwambara Agapfukamunwa kuri buri muntu wese mu Rwanda, bizagabanya ikwirakwizwa rya corona virusi nk’uko Ministri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA.

Kuva ku wa 20 Mata 2020 buri muntu wese arasabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo yirinde kwanduza cyangwa kwandura icyorezo cya Corona Virusi cyangwa COVID-19.

Ministri w’ubuzima Daniel Ngamije yabitangarije Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru RBA mu Rwanda, aho yavuze ko abanyarwanda bose bagiye kujya bambara Agapfukamunwa aho bari hose.

Yagize Ati “ Ni kemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose. Twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Leta n’abatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamiromo tugiye gukorana ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Ni ukuvuga ko guhera ku wa mbere inganda zatangiye kudukora , ku buryo mu mpera z’icyumweru tuzaba duhari ku isoko”. 

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko udupfukamunwa tugomba no gupfuka amazuru. Utuzakorwa tukaba tuzaba dushobora gufurwa inshuro 5 ku buryo umuntu yakagura akajya agasukura.

Ministri kandi yagarutse ku kamaro kako. Agira ati: ” icyo kamara ni uko ukamabaye ntiyanduza mugenzi we uri imbere. Ahirwe yo kumwanduza aba yagabanyutse kuko Iyo uvuga ntabwo amacandwe akuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se ngo amugweho yikoreho maze abe yakwandura. Nawe kandi igihe umuri imbere iyo avuga niko bigenda”.

Ministri w’ubuzima yakomeje avuga ko abantu bose nibatwambara bizatuma hafatwa n’izindi ngamba mu minsi iri imbere zigamije kurinda iki cyorezo cya COVID-19.

Agapfukamunwa ni kimwe mu bikoresho byifashishwa, mu kugirira isuku imyanya y’ubuhumekero, aho gafasha kurinda imyanda cyangwa imyuka mibi ishobora kwinjira mu mazuru cyangwa mu kanwa, ubu kakaba bari kwifashishwa mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi, imaze kugera mu bihugu byinshi bitandukanye by’Isi, kandi ikaba imaze guhitana umubare utari muto w’abtuye Isi.

Mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 bagera ku 144, mugihe 69 bamaze gukira, ingamba zo kwambara udupfukamunwa kuri buriwese zikaba zishyizweho zunganira izari zisanzwe harimo; kuguma mu rugo, gukaraba amazi meza n’isabune, kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi. N’ibindi aho uwagaragaza ibimenyetso ahamagara 114 agahabwa ubufasha n’inzego z’ubuzima.

Buri muntu wese agomba kujya yambara agpfukamunwa aho ari hose

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

6 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

6 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago