Ibitsina by’abagabo 7.221 byafatiwe ku Cyambu cya Shangai mu Bushinwa n’inzego zishinzwe gasutamo muri iki gihugu aho byari biri mu bwato buturutse muri Nigeria ku Mugabane wa Afurika.
Ibi bice by’umubiri byari bihishwe muri kontineri ikonjesha byafashwe mu gihe ubwato bwageraga kuri iki cyambu cya Shangai nyuma y’amakuru inzego zo kuri gasutamo mu Bushinwa zahawe n’umuntu utaramenyekana.
Ikinyamakuru Harare Live cyatangaje ko ibi bice by’umubiri [ibitsina-gabo] byari bipakiwe mu dusanduku 36 twanditseho ’imineke’ imbere muri firigo ikonjesha.
Ubwato byarimo bwavaga i Lagos muri Nigeria; bwarimo abakozi babwo n’abashinzwe kubuyobora bane, Aba-Marines ndetse n’abaturage babiri bo muri Cameroun. Bose bahise batabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Gasutamo mu Bushinwa, Li Wu, yavuze ko umubare munini w’imitwe yitwaje intwaro muri Afurika ikoresha icuruzwa ry’ingingo z’imibiri y’abantu kugira ngo abayibarizwamo babashe kubona amafaranga abatunga.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…