UBUCURUZI

Charles N.Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika

Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka Compassionate Capitalism

Lambert avuga ko Afurika yavutse bwambere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abaraibo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.

Uku kuvuka kwari gutegerejwe kuva kera ku izina rya “African Renaissance” cyangwa “Afurika ku Banyafurika” byavuzwe mu nyandiko ndende zanditswe  na Charles N. Lambert mu nyandiko zivuga ku ntambara y’ubukungu mu gice cyazo cya 26.

Uku kuvuka bwa kabiri gushingiye kuri gahunda nshya y’ubukungu izwi ku izina rya Compassionate Capitalism  ikubiyemo gahunda irambuye yo gushyira mu bikorwa  itahuka  ry’abacakara nka ba shebuja b’ubukungu bukomeye  bw’ Afurika. Ibi bizakura miliyoni magana z’Aanyafurika mu bukene mu buryo bwihuse binateze imbere abaturage bo mucyaro.

Lambert asobanura ko uku kuvuka kuzakorwa binyuze mu bikorwa bibiri by’ingenzi byahujwe n’ihuriro ry’ubutatu rigizwe n’ibigo bya The Black Wall Street, Redirect Mall na Development Channels. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika gushingiye ku kwimura ingengabitekerezo ya mbere igarura  abanyamerika b’abanyafurika muri Afurika binyuze mu guhuza ibitekerezo by’ubukungu bya Black Wall Street na Trap  Reinvest kuva mu myaka 100 ishize.

Ibikorwa byambere byibanze ku kuvuka bwa kabiri kwa Afurika bishingiye ku bitekerezo byo kumva neza Capitalism, gushyiraho urubuga rushya rw’imikoranire no kongera gushora bushya muri Black Wall Street. Ibikorwa bya kabiri aribyo Iserukiramuco ryo kuzura inkambi z’abantu babarirwa muri miriyoni izaba mu Gushyingo 2021.

Ibigo 600 bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa  byose bigamije guhindura Afurika kuba umugabane w’igihangange ku isi bikayigeza ku nzozi zimaze igihe kinini za ba sogokuruza nkuko Lambert akomeza abisobanura.

Uganda yatoranijwe nk’umurwa mukuru wa afurika kugirango ibi byose bigerweho nkuko byemezwa n’umuyobozi wa BWS uvuga ko ibi bizatuma nta gihugu cyongera gufata ijambo kuri Afurika uko kishakiye.

Niyo mpamvu ibi bikorwa byombi byingenzi twavuze bizabera muri Uganda ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi kizwi mu kwamamaza (Balaam Marketing and Promotions Agency) aricyo cyahawe uburenganzira bwo kuzamura ibendera rya Afurika.

Ibirori byambere byo gutangiza uru rugendo bizaba ku ya 31 Gicurasi n’ 1 kamena 2021 munzu ya Black Wall Street House (BWS Inzu) i, Kampala Uganda.

Lambert avuga kandi ko BWS izatangiza ibikorwa 7 ku ikubitiro ikanatanga ibihembo ku ba Pan Africanism   mu minsi ibiri yo kwibuka abazanye ibitekerezo mbere byo kongera kubah bwa kabiri kwa Afurika.

“Mu bintu 7 turimo gutangiza harimo igitabo kizwi ku izina rya New World of Compassionate Capitalism kibeshyuza  ibitekerezo by’Abanyaburayi ba kera nka Adam Smith, ibitabo bibiri bishingiye ku Banyafurika muri Plays- When the Samba Broke et Wait Until Dawn byerekana ubwenge bukungahaye mu mico gakondo yo muri Afurika, amagambo 1.000 y’ibitekerezo byavuzwe na Charles N. Lambert ashimangira ko umwanditsi w’Afurika yavutse ubwa kabiri ari umuhanga mu by’imitekerereze” bigaragazwa mu butumwa bwa BWS.

Itangizwa ry’inyenyeri 7   kandi ikubiyemo uburyo bushya bw’imbuga nkoranyambagabuzwi ku izina rya Economic Circle inzira nziza yo guhuza imbuga nkoranyambaga no kwibohora mu bukungu kw’ Abanyafurika.

Muri ubwo butumwa, Lambert agira ati: “Natwe dutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwa mbere bwa BWS buzwi ku izina rya Good Morning Africa (imigati), porogaramu nshya ya Black Wall Street, hamwe na TV nshya ya Black Wall Street Satellite.”

Hanyuma, kubijyanye na BWS ibihembo bitigeze bibaho bizwi nka Advocate of Africa Award tuzajya duha abanyacyubahiro Pan Africanist buri mwaka, dutanga ibihembo kubantu 28 bambere bahawe ibihembo barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni nabandi 12 b’Abagande bazwi cyane nka;Wole Soyinka, PLO n’abandi.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago