IMYIDAGADURO

King James na Shaddyboo batawe muri yombi

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka  King James na Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga batawe muri yombi kubera murenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kuri uyu wa kane tariki 29 /7/2021 nibwo aba batawe bafashwe n’abandi bantu  bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bafatirwa mu Karere ka Rutsiro.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abatawe muri yombi ari abantu umunani barimo King Jamus na Shaddy Boo bakaba barafatiwe mu murenge wa Boneza.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Radiyo Isangano ati: “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa 7 bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.

CIP Bonaventure akomeza agira ati: “Amazina yose keretse umpaye umwanya nkabanza kuyareba ariko harimo uzwi ku izina rya King James ndetse n’undi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, igikurikiraho ni uko bahanwa.”

RBA yatangaje ko King James na Shaddyboo barenze ku mabwiriza bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi muri aka karere. Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure avuga ko bafashwe bari mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu busabane banywa inzoga.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe   mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.

Umuhanzi King James yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Shaddyboo yatafanwe n’abandi bantu barenze ku mabwiriza ya COVID-19
King James na ShaddyBoo bafatiwe mu karere ka Rutsiro

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago