UBUZIMA

U Rwanda rugiye gukoresha urukingo rwa Sinopharm rukorerwa mu Bushinwa

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha inkingo za Covid-19  zikorwa n’ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bushinwa kizwi nka China National Pharmaceutical Group za Sinopharm.

Advertisements

U Rwanda rwari rusanzwe rukoresha inkingo za AstraZeneca zikorerwa mu Bwongereza n’urukingo rwa Pfizer rukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe kandi Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hari ibiganiro ku ikoreshwa rya Johnson & Johnson cyangwa izindi nkingo zose zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe nibura buri cyumweru hakirwa inkingo 220.000 za Pfizer zikaba zikomeje gusaranganywa abaturage hibandwa ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira inkingo zisaga 200,000 za Sinopharm, ziziyongera ku zisanzwe zikoreshwa za AstraZeneca na Pfizer.

Ati “Mu kindi cyumweru kizaza hari n’izindi zizaza, kuko hari inkingo zimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye zirenze izo twari tumenyereye nka Moderna, Pfizer, AstraZeneca, na Sinopharm.”

Yakomeje agira ati “Sinopharm ni urukingo rwakozwe n’Abashinwa, Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, OMS, wamaze kurwemeza ku buryo mu minsi iri imbere tuzakira inkingo zisaga 200,000 tuzifashisha mu gukingira.”

OMS igaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera Covid-19, ku gipimo cya 79%. Ibi kandi ni nako bimeze ku kurinda uwanduye kuba yaremba.

Ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri hashyirwamo intera y’iminsi 21.

Minisitiri Ngamije avuga ko gukingira abaturage benshi ari igisubizo cyo guhashya Covid-19, mu buryo burambye bityo abantu bakaba basabwa kwitabira inkingo.

Ati “Bityo rero hari icyizere, kuko urukingo nicyo gisubizo navuga kirambye ku kibazo cya Covid-19. Ziri ikuboneka, Leta yashyizemo amafaranga akwiriye kugira ngo ziboneke, turazitanga dusaranganya abazikeneye kurusha abandi mucyiciro cya mbere.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangije gahunda yo gukingira abantu basanzwe mu ngo zabo, hibandwa cyane ku barengeje imyaka 60 y’amavuko mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izakomeza mu Mujyi wa Kigali ikagenda igezwa no mu bindi bice by’izindi ntara.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riheruka rigaragaza ko kugeza kuwa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 kuva ibikorwa byo gukingira byatangira kuri ubu hamaze gukingirwa 729.130.

U Rwanda rugiye gukoresha urukingo rwa Sinopharm rukorerwa mu Bushinwa

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago