MU MAHANGA

Umugore yafunzwe imyaka hafi 2 azira kwitsamurira muri Supermarket

Umugore wo muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gufungwa hafi imyaka ibiri n’amade y’ibihumbi 30 by’amadolari, azira kwitsamurira ku biribwa mu nzu y’ubucuruzi bw’ibiribwa.

Margaret Ann Cirko yabikoze yikinira muri Werurwe 2020 ubwo Isi yose yari itaramenya byinshi kuri Covid-19. Ngo yinjiye muri supermarket agenda yitsamura yigamba ko afite Covid-19. Ubwoba bwatashye imitima y’abakiliya yasanzemo utaretse abakozi baho hantu, barirukanka ndetse bamwe na n’ubu ngo ntibarahasubira.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo urukiko rwakatiye uwo mugore w’imyaka 37, igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri ndetse n’igifungo gisubitse cy’imyaka umunani, kubwo guteza akaduruvayo n’ubwoba abaturage.

Joe Fasula, nyiri supermarket uyu mugore yitsamuriyemo, yavuze ko kubera kwitsamura ari na ko acira ku biribwa, byatumye bajugunya ibifite agaciro k’ibihumbi 35 by’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyoni 35 Frw. Babijugunye kuko nta mukiliya wari ugishaka kugura ibiribwa bikekwa ko biriho Covid-19.

Uwo mugore agitabwa muri yombi bamujyanye kumupima basanga nta Covid-19 afite, gusa ntibyavanaho ibibazo yateje.

Margaret Ann Cirko yafunzwe imyaka igera kuri 2 azira gukororera ku biribwa bya supermarket yigamba ko afite COVID-19

 

DomaNews

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

8 hours ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

8 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

9 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

22 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

1 day ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

1 day ago