Twagirayezu Jean de Dieu utuye mu Karere ka Rubavu uherutse kurasirwa Inka eshanu imwe muri zo igapfa, bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yashumbushijwe izindi yagabiwe na Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, nibwo uyu muturage utuye Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, yashumbushijwe Inka ze zarashwe ndetse imwe igahita ipfa, yahawe Inka eshanu zihaka yagabiwe n’Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame yabwiye abaturage ko FDLR nta mbaraga igifite, usibye kuza kurasa Inka n’ubwo nabyo bibabaje kuko Inka ari itungo rikomeye mu muco nyarwanda, ikaba ari yo mpamvu yashumbushijwe izindi n’umukuru w’igihugu.
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye mu Karere ka Rubavu basiga barashe Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu, ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…