Twagirayezu Jean de Dieu utuye mu Karere ka Rubavu uherutse kurasirwa Inka eshanu imwe muri zo igapfa, bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yashumbushijwe izindi yagabiwe na Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, nibwo uyu muturage utuye Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, yashumbushijwe Inka ze zarashwe ndetse imwe igahita ipfa, yahawe Inka eshanu zihaka yagabiwe n’Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame yabwiye abaturage ko FDLR nta mbaraga igifite, usibye kuza kurasa Inka n’ubwo nabyo bibabaje kuko Inka ari itungo rikomeye mu muco nyarwanda, ikaba ari yo mpamvu yashumbushijwe izindi n’umukuru w’igihugu.
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye mu Karere ka Rubavu basiga barashe Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu, ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…