UBUCURUZI

Amatariki Imurikagurisha mpuzamahanga rya 2021 rizaberaho yamenyekanye

Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya 24, abazaryitabira bakazubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Mu itangazo ryatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2021 aribwo Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Abikorera, rizwi nka EXPO risanzwe ribera i Gikondo mu karere ka Kicukiro rizaba.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, PSF yatangaje ko Imurikagurisha Mpuzamahanga riteganyijwe kuva tariki ya 9 kugeza 30 Ukuboza 2021, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko kuri “EXPO Grounds”.

Muri iri murikagurisha, PSF yavuze ko atari umwanya gucuruza gusa ahubwo ari n’amahirwe menshi yo kugaragariza abavuye hirya no hino ibishya bamaze igihe bakora batabashije kubagezaho bose kubera imbogamizi zatewe n’Icyorezo cya COVID19.

PSF kandi yatangaje ko kugeza ubu Ibihugu bimwe byamaze kwemeza ko bizitabira iri murikagurisha mpuzamahanga ari byo; Malaysia, Singapore, Pakistan, India, Syria, Misiri, Benin,Ivory Coast, Kenya, Ghana, Morocco, Tunisia na Turukiya.

Iri murikagurisha Mpuzamahanga rikaba riba rigaragaramo ibicuruzwa na Serivise bitandukanye haba; mu Itumanaho n’Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, Ibikomoka ku buhinzi n’ibikoresho by’ubuhinzi, Ibikoresho by’ikoranabuhanga, Ibikomoka kuri Petroleum, Inganda, ububaji n’ubukorikori, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibyo Ubukerarugendo.

PSF ikaba ivuga ko yashyize imbaraga mu kumenyekanisha iki gikorwa ku rwego mpuzamahanga, kugirango ishishikarize Abashoramari bo hanze y’Igihugu kuza kumenyekanisha ibikorwa byabo no gushora Imari mu Rwanda.

Iri Murikagurisha Mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 24, ari inshuro ya kabiri ribaye hubahirizwa Amabwiriza ko kwirinda COVID-19,rikurikiye iriheruka kuba umwaka ushize ryatangiye kuva kuya 11-31 Ukuboza 2020, naryo ryabaye mu give icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije U Rwanda n’Isi muri rusange.

PSF yatangaje ko Imurikagurisha Mpuzamahanga riteganyijwe kuva tariki ya 9 kugeza 30 Ukuboza 2021

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

20 hours ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

20 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

21 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

1 day ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago