IMYIDAGADURO

Yvan Muziki yategetswe gusiba indirimbo yakoranye na Marina

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yategetse Yvan Muziki gukura indirimbo ‘Aho’ yakoranye na Marina kuri EP ye nshya yise ‘True Love’ yitegura gushyira hanze.

Advertisements

Mu minsi ishize ni bwo Yvan Muziki yasohoye ifoto iteguza abantu EP ye nshya yise ‘True Love’, iriho indirimbo nka “Urugo ruhire” ya Massamba, uyu muhanzi yasubiranyemo na Marina, “Yuda” ndetse na “Aho” na yo yahuriyemo n’Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina.

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko ubuyobozi bwa The Mane Music butishimiye kuba Yvan Muziki yarafashe indirimbo ebyiri yakoranye na Marina akazihuriza kuri EP imwe.

Nyuma yo kutabyishimira bwamusabye gusiba imwe muri izi ndirimbo, akabona gusohora ‘Urugo ruhire’ yari yamaze no gufatira amashusho.

Icyifuzo cya The Mane Music cyahise gishyirwa mu ngiro, nyuma y’iminsi mike Yvan Muziki ahita asohora urundi rupapuro ruteguza abantu EP ye nshya igizwe n’indirimbo “Urugo ruhire” ya Massamba basubiranyemo na Marina, “Yuda” na “Mtima” yakoze we wenyine.

Yvan Muziki wasabwe gusiba iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko atanemerewe kuyisohora kugeza igihe ubuyobozi bwa The Mane Music buzamuhera uburenganzira.

Havugwa urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina rwatumye hakorwa indirimbo ‘Aho’ hatabayeho ibiganiro byimbitse n’ubuyobozi bwa The Mane Music

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago