Yvan Muziki yategetswe gusiba indirimbo yakoranye na Marina

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yategetse Yvan Muziki gukura indirimbo ‘Aho’ yakoranye na Marina kuri EP ye nshya yise ‘True Love’ yitegura gushyira hanze.

Mu minsi ishize ni bwo Yvan Muziki yasohoye ifoto iteguza abantu EP ye nshya yise ‘True Love’, iriho indirimbo nka “Urugo ruhire” ya Massamba, uyu muhanzi yasubiranyemo na Marina, “Yuda” ndetse na “Aho” na yo yahuriyemo n’Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina.

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko ubuyobozi bwa The Mane Music butishimiye kuba Yvan Muziki yarafashe indirimbo ebyiri yakoranye na Marina akazihuriza kuri EP imwe.

Nyuma yo kutabyishimira bwamusabye gusiba imwe muri izi ndirimbo, akabona gusohora ‘Urugo ruhire’ yari yamaze no gufatira amashusho.

Icyifuzo cya The Mane Music cyahise gishyirwa mu ngiro, nyuma y’iminsi mike Yvan Muziki ahita asohora urundi rupapuro ruteguza abantu EP ye nshya igizwe n’indirimbo “Urugo ruhire” ya Massamba basubiranyemo na Marina, “Yuda” na “Mtima” yakoze we wenyine.

Yvan Muziki wasabwe gusiba iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko atanemerewe kuyisohora kugeza igihe ubuyobozi bwa The Mane Music buzamuhera uburenganzira.

Havugwa urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina rwatumye hakorwa indirimbo ‘Aho’ hatabayeho ibiganiro byimbitse n’ubuyobozi bwa The Mane Music

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *