UBUZIMA

Rwanda: Guhera ku myaka 50 kuzamura bagiye guhabwa doze ya gatatu y’Urukingo rwa COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko guhera tariki 30 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali haratangira gutangwa Doze ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19.

Uru rukingo rushimangira izindi ebyiri zatanzwe ruzahabwa abari mu zabukuru, bafite imyaka kuva kuri 50 kuzamura, n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakiracyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse n’abakozi bo kwa muganga.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 itangwa nyuma y’amezi atandatu (Iminsi 180), nyuma yo gukingirwa byuzuye. Ishobora gufatwa nka doze ya gatatu ku bahawe inkingo zitangwa muri doze ebyiri cyangwa igafatwa nka doze ya kabiri ku bahawe ubwoko bw’inkingo zifatwa muri doze imwe.”

Gukingira bikazajya bibera ku bigo nderabuzima, ku bitaro by’uturere ndetse n’ahandi hateganyijwe gukingirirwa. bizakorwa mu byiciro bikazahera mu Mujyi wa Kigali ariko n’utundi turere tukazakurikiraho mu gihe cya vuba.

Abagiye guhabwa Doze ya gatatu y’Urukingo rwa COVID-19 ni abahawe inkingo zo mu bwoko bwa Astrazeneca, na Pfizer bari barafashe Dose ebyiri nk’uko byari biteganyijwe. Mu gihe abahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Sinopharm bazaba bahawe Dose ya kabiri kuko yo umuntu yahabwaga rumwe gusa.

Itangazo ryatanzwe na MInisiteri y’Ubuzima

DomaNews

Recent Posts

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

3 hours ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

2 days ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

2 days ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 days ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

2 days ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago