IMYIDAGADURO

Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021

Uwari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss East Africa 2021, Umunyana Shanitah, ni we wegukanye ikamba akaba abaye Nyampinga w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, iryo kamba akaba yaryambikiwe muri Tanzania.

Miss Umunyana Shanitah, yegukanye iri kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa, kuko bose hamwe bari 12 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Tanzania n’ibindi.

Uko ari 12, abo bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ayo marushanwa, nko kuvugira mu ruhame, kugenda nka ba nyampinga n’ibindi.

Umunyama Shanitah niwe wenyine wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Imodoka yahembwe Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago