UBUZIMA

Reba uburyo wakoresha ukabona icyemezo cy’uko wikingije COVID-19

Mugihe igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushishikarizwa abatuye isi yose aho murwanda abatari bakeya bamaze gufata inkingo zabo zigera kuri ebyiri ndetse n`urutsindagira inkingo (Booster) akenshi rufatwa nk`urwa 3, Ikigo cy`igihugu gishinzwe ubuzima RBC kibinyujije kurukuta rwacyo rwa Tweeter cyashyize hanze uburyo butandatu (6) ushobora kwifashisha ukabona icyemezo cy`uko wikingije.

Ubu buryo akaba ari ubu bukurikira

1.Uburyo bwa mbere: Gukoresha akanyenyeri n’urwego (Ubu buryo bukoreshwa kuri telefone iyo ariyo yose)

Uko bikorwa:

a. Kanda *114#

b. Hitamo ikinyarwanda

c. Hitamo 3 ” Kureba niba warikingije”

d. Shyiramo kode yawe y`urukingo

2. Uburyo bwa 2: Gukoresha igikoresho cy`ikoranabuhanga (Smartphone, Mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho gishobora gufungura umurongo wa interineti)

Uko bikorwa:

a. Kanda hano winjire /Usure urubuga rwa interineti  

b. Shyira nimero ya telefone yawe ahabugenewe udashyizeho imibare iranga igihugu (Urugero: 0788######)

c. Shyira kode yawe yo gukingirwa ahabugenewe ntantera ushyizemo. Urugero: EXC######

d. Kanda ahanditse ” Check Vaccination status ”

3. Gukoresha ikarita wahawe igihe wikingizaga (Vaccination card)

Uko bikorwa:

Erekana agakarita wahawe igihe wikingizaga, ukereke urwego rwifuza kumenyako wikingije. Tubibutseko aka gakarita kaba kerekana amakuru atandukanye arimo Amazina yawe; nimero y`ikikuranga;urukingo wafashe (Dose ya mbere; iya kabili etc..); izina ry`urukingo wafashe;Italiki wakingiriweho ndetse n’aho wakingiriwe.

4. Niba udashoboye kubona icyemezo cy`uko wakingiwe cyangwa waribagiwe kode yawe

Uko bikorwa:

A. Hamagara kuri 114 maze uhabwe ubufasha

5. Egera site y`ikingira ikwegereye maze uhabwe kode yawe

6. Reba ko wikingije ukoresheje application ya RBC (Covid App). Iyi App ikaba izatangira gukoreshwa kuwa kabili ikaba kandi izajya ifasha abantu kureba ibisubizo byabo bya Covid 19 cyangwa se ibyemezo by`uko bikingije.

Kanda hano usome ubu buryo kurukuta rwa Tweeter ya RBC

DomaNews

View Comments

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

1 hour ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

1 hour ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

15 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

20 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

1 day ago