UBUZIMA

Iburasirazuba: Abarenga 700 bemeye kwikingiza nyuma y’ubukangurambaga bwiswe “Warikingije?”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yemeza ko mu gihe cy’icyumweru kimwe abarenga 700 bari baranze kwikingiza bageze aho bakava ku izima, ni nyuma y’uko hakozwe ubukangurambaga bwiswe “Warikingije?” bwatangijwe n’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza mu Karere ka Rwamagana hasojwe ubukangurambaga bw’icyumweru bwakozwe n’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe mu byari bigamijwe muri ubu bukangurambaga harimo gukangurira abaturage kwitabira inkingo, no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yemeza ko hari bamwe mu baturage banze gufata inkingo.

Yagize ati: “Bugesera hari abantu 92 banze kwikingiza kubera imyemerere yabo abo bagezweho n’izi nzego zitandukanye barikingiza, Kayonza hari 120 barikingije, Gatsibo ni 68 nabo bari muri iyo myemerere, Nyagatare ni 150, i Ngoma hari 55, naho Rwamagana hari abarenga 200 abo bose barikingije”

Guverineri Gasana yakomeje avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu mirenge myinshi y’Intara y’Iburasirazuba ndetse hari n’abaturage benshi bikingije batari bari mu mubare w’abinangiye bakanga gufata inkingo

Bakaba bashima uruhare rw’abikorera muri ubu bukangurambaga, Manirakiza Assoumpta Yagize ati “Nyuma yo gukangurirwa kwikingiza nanjye nafashe ingamba zo gufata urukingo kandi nasanze ari byiza kandi ntacyo bitwaye, hari bamwe mu babitinya ariko nasanze nta kibazo.”

Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco yagize ati: “Iki cyumweru twagifashe nk’abikorera, nk’abahinzi n’aborozi mu rwego rwo kugira ngo dukangurire bagenzi bacu kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, dusaba abaturage kwikingiza kuko twari dufite abacuruzi benshi abahinzi n’aborozi batikingije n’abamotari bose dukora inama nk’ababayobora twemeranywa ko tugomba kujyana mu ngamba n’inzego za leta.”

Hirya no hino mu gihugu hagaragara abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bamwe bakavuga ko bihabanye n’imyemerere yabo, bamwe muri bo bakaba babyemeza beruye mu gihe hari ababikorwa rwihishwa kugeza ubwo banga kwikingiza iki cyorezo cyongeye gukaza umurego ku Isi kubera Virusi nshya yihindurije izwi nka Omicron.

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwemeza ko muri iki cyumweru hakikingiwe abaturage barenga ibihumbi 25

Yanditswe na Abayo Minani John

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago