Perezida Paul Kagame yagabiye inka Lt.Gen Muhoozi Kaineruga Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma yo gutembera ifamu ye irimo inyambo, Perezida Kagame yagabiye inka Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Werurwe 2022 nibwo Umujyanama wihariye wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangiye uruzinduko rwe rwa kabiri mu Rwanda.
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aje n’indege yihariye yakirwa n’abagize Ambasade ya Uganda mu Rwanda bayobowe na Charge d’Affaire, Mme Anne Katusime.
Ku ruhande rw’u Rwanda hari Brig Gen Willy Rwagasana uyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronard Rwivanga.
Uyu musirikare kandi yaherukaga i Kigali ku wa 22 Mutarama 2022, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ibiganiro byatanze umusaruro nk’uko icyo gihe byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu gihe gito avuye mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko tariki ya 31 Mutarama, umupaka wa Gatuna uzafungurwa.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…