POLITIKE

Gen Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwa kabiri Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka.

Yakiriwe na Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime, Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Yaherukaga muri iki gihugu ku wa 22 Mutarama, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’urwo ruziduko, Guverinoma yatangaje ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafugurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Ariko bijyanye n’amabwiriza yo gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19, umupaka wo ku butaka wari ugifunze ku bagenzi badafite impamvu zihutirwa, kugeza ku wa 7 Werurwe ubwo imipaka yose yafungurwaga.

Gen Muhoozi aheruka gutangaza ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, “twemeranyije ko nzasubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemure ibibazo byose bigihari hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

U Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ibibazo birimo uburyo bahohoterwaga, bagafungwa nta mpamvu, bagakorerwa iyicarubozo ubundi bakajugunywa ku mupaka nta kintu na kimwe bafite.

Mu gihe ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana, uruzinduko rwa Gen Muhoozi rushobora kongerera imbaraga ubuhahirane.

Abantu bajya muri Uganda basabwa ibyangombwa by’inzira nka pasiporo (passport) cyangwa Laissez – Passer.

Basabwa kandi kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR ku bantu badaturiye n’umupaka. Abawuturiye bo basabwa gukoresha igipimo cya Rapid TEST.

Gen Muhoozi yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali n’intumwa za Ambasade ya Uganda ziyobowe na Charge d’Affaires Anne Katusiime
Muhoozi yakiriwe n’intumwa z’u Rwanda zirimo Brig. Gen. Willy Rwagasana (ubanza ibumoso) na Col. Ronald Rwivanga (iburyo), umuvugizi wa RDF

DomaNews

View Comments

  • Nukuri bibirakwiri rwose ko umubano w'ibihugu byombyi komeza kugenda umera neza kuko birushaho gutuma imihahirane igenda neza bityo ibiciro byibicuruzwa bimwe ibiciro byabyo bikamanuka may God bless our countries relationship .

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago