IMYIDAGADURO

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati yitabye Urukiko

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa  wamenyekanye ku izina rya Ndimbati yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge abwirwa ibyo ubushinjacyaha bumurega. Akaba yitabye Urukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 agiye kuburana ku  ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko rwataye muri Uwohoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Cinema Nyarwanda tariki ya 10 Werurwe 2022 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’Inkuru yatangajwe na Shene yo kuri Youtube ya ISIMBI TV ivuga ko Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Filime yasambanyije uwitwa Kabahizi Fredaus wari utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse bakabyarana abana babiri b’impanga.

Muri iyi nkuru uyu mukobwa yavugaga ko Ndimbati yamusindishije nyuma akaza kwisanga baryamanye akaza kumutera inda, aha kandi Ndimbati ntiyazuyaje ku kuba yarabyaranye nawe kuko yemeje ko ari nawe umutunze n’ubwo umukobwa avuga ko we yamutereranye.

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

6 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

6 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

7 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

7 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

7 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 week ago