Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge abwirwa ibyo ubushinjacyaha bumurega. Akaba yitabye Urukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko rwataye muri Uwohoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Cinema Nyarwanda tariki ya 10 Werurwe 2022 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’Inkuru yatangajwe na Shene yo kuri Youtube ya ISIMBI TV ivuga ko Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Filime yasambanyije uwitwa Kabahizi Fredaus wari utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse bakabyarana abana babiri b’impanga.
Muri iyi nkuru uyu mukobwa yavugaga ko Ndimbati yamusindishije nyuma akaza kwisanga baryamanye akaza kumutera inda, aha kandi Ndimbati ntiyazuyaje ku kuba yarabyaranye nawe kuko yemeje ko ari nawe umutunze n’ubwo umukobwa avuga ko we yamutereranye.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…