POLITIKE

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa, umubano wabwo n’U Rwanda ukomeje ubusugire

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58,2% mu gihe Marine Le Pen bari bahanganye yabonye 41,8%.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022. Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo byari biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.

Emmanuel Macron w’imyaka 44 yakuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, aho nta mukuru w’igihugu wari wagatorewe manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002

Kuva Macron yatorerwa bwa mbere kuyobora u Bufaransa mu 2017, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu wongeye gusubira ku murongo nyuma y’imyaka myinshi warashegeshwe n’uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yari amaze iminsi 127 ku butegetsi, Macron yahuye na Perezida Kagame i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72. Baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Macron yagaragaje ubushake bukomeye bwo kongera kubanisha igihugu cye n’u Rwanda, muri Mata 2019, Macron ashyiraho itsinda ry’abashakashatsi umunani n’abanyamateka, abaha inshingano zo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

Iri tsinda ryari rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamuritswe ku wa 26 Mata 2021, byagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

U Bufaransa bwanemeje tariki 7 Mata buri mwaka nk’umunsi wihariye wo kwibuka ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuzahura umubano w’ibihugu byombi byanaranzwe n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

Perezida Kagame yasubiye i Paris mu ruzinduko rw’akazi, kuwa 20 Ukuboza 2021. Ibi bivuze ko yagiriye uruzinduko mu Bufaransa inshuro ebyiri muri manda ya mbere ya Macron.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris rwaje rukurikira urw’amateka Perezida Macron yaherukaga kugirira i Kigali mu mpera za Gicurasi 2021.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Macron yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Yahavuye yemeye uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba imbabazi abayirokotse avuga ko ‘ari bo bashobora gutanga impano y’imbabazi’.

Muri manda ye ya mbere, Macron yabashije kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, aho iki gihugu gifite ambasaderi. Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 12 Kamena 2021, yemeje ko Antoine Anfré ahagararira igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda nka ambasaderi ufite icyicaro i Kigali.

Ni nyuma y’imyaka itandatu ntawe uhagarirariye iki gihugu mu Rwanda, ibifatwa nk’indi ntambwe ishimangira icyerekezo gishya cyo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Mu 2014 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warimo agatotsi, Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyarafunzwe ndetse kiranasenywa.

Kuva aho umubano w’ibihugu byombi ufatiye isura nshya, ibikorwa byacyo byongeye gusubukurwa ndetse hubakwa Centre Culturel Francophone nshya. Ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye. Iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z’uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

Umubano mwiza ni wo watumye hari imishinga y’iterambere itangira hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa harimo nk’amasezerano y’inkunga ya miliyari hafi 46Frw yasinywe kuwa 30 Kamena 2020 mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) giherutse kandi gufungura ibiro mu Rwanda, mu rugendo rwo gukomeza gushyigikira iki gihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Mu myaka ya 2019-2023 u Bufaransa buzaha u Rwanda nibura miliyoni 500 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 560 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuva mu 2019 kugeza ubu, ikigega AFD kimaze guha u Rwanda miliyoni 218 z’amayero.

Amafaranga amaze guhabwa u Rwanda yashyizwe mu bikorwa birimo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, aho u Bufaransa bwateye inkuga IPRC Tumba irimo gutangiza ishami rishya rya Mechatronics.

AFD kandi ngo ishaka kwagurira inkunga mu zindi nzego nk’ingufu ndetse hari gahunda igiye gutangizwa mu gihugu cyose yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Leta y’u Bufaransa yahaye iy’u Rwanda impano ya miliyoni 5€ (arenga miliyari 5,9 Frw) yo gukoresha mu bikorwa byo kwigisha Igifaransa n’inguzanyo ya miliyoni 20€ (arenga miliyari 23 Frw) zizakoreshwa mu gufasha imishinga y’iterambere y’ibigo bito n’ibiciriritse.

Abashoramari bo mu Bufaransa kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk’aho “Groupe Duval” yashoye miliyoni 69 z’amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y’Ubutabera.

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago