IMIKINO

Real Madrid yihagazeho mu Budage nyuma yo kunganya na Bayern Munich-Amafoto

Umukino wahuje Real Madrid na Bayern Munich warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu mukino wa mbere wa ½ w’irushanwa rya UEFA Champions League.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, i Allianz Arena, habereye umukino Bayern Munich yakiriye ikipe ya Real Madrid mu mukino iyi kipe yo muri Espagne yihagazeho.

Ikipe ya Bayern Munich yari mu rugo yatangiye irusha mu kibuga hagati ikipe ya Real Madrid gusa nayo ikomeza kuyibera ibamba igasanga ba myugariro barimo Rudiger, Nacho, Vasquez na Mendy bahagaze neza.

Ku munota wa 24 Toni Kroos wari wihariye hagati ya Real Madrid yabengutse Vinicius Junior nyuma yo kubona ba myugariro ba Bayern Munich bahagaze nabi amuha umupira mwiza wavuyemo igitego cya mbere ku ruhande rwa Real Madrid.

Bayern Munich wabonaga ko ishaka kwishyura igitego yagerageje mbere y’uko amakipe yombi abanza kujya kuruhuka gusa ntibyayikundira.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri Bayern Munich ubona ko ishaka kwishyura isatira izamu cyane, dore ko gusa ku munota wa 53 umupira Laimer yahaye Sane wanyuze mu ba myugariro ba Real Madrid ashota ishoti ry’imbaraga umunyezamu Lunin ananirwa kurikuramo baba babonye igitego cyo kwishyura.

Real Madrid wabonaga ko yatangiye kurushwa cyane yaje kwisanga yakoze ikosa mu izamu ryayo mu minota ine rikozwe na myugariro Vasquez warikoreye Musiala baterwa penaliti yaje guterwa neza na Harry Kane igitego cya kabiri kiba kibonetse gutyo.

Real Madrid yaje gukomeza kwihagararaho itangira gushaka igitego cyo kwishyura ibinyujije ku bakinnyi bayo bakina ku mpande basatira barimo Rodrygo na Vinicius Junior.

Bigeze ku munota wa 82′ myugariro wa Bayern Munich Min-Jae yaje gukora ikosa imbere y’izamu rya Neuer arikoreye Rodrygo hatangwa penaliti yaje kwinjizwa neza na Vinicius Junior.

Uyu mukino wahuje amakipe yombi bivuze ko nta kipe n’imwe yegukanye intsinzi kuko nta bitego byo hanze bikibarwa.

Real Madrid izaba iri mu rugo izakira Bayern Munich mu cyumweru gitaha tariki 8 Mata 2024 i Santiago Bernabeu muri Espagne mu mukino wa kabiri wo kwishyura wa ½ w’irushanwa rya UEFA Champions League.

Vinicius Junior yatsinze ibitego bibiri byose mu mukino wabahuje na Bayern Munich
Loy Sane ukina aca ku ruhande yaje kubona igitego cya mbere cyari icyo kwishyura ku ruhande rwa Bayern Munich
Rutahizamu Kane yaje gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yateye neza
Musiala yari yazonze abakinnyi ba Real Madrid
Rodrygo yakorewe ikosa ryahanishijwe penaliti
Umudage Toni Kroos yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Real Madrid
Vin Junior yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago