Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu, inatera inkunga koperative Umwalimu Sacco igera kuri miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu n’ireme ry’uburezi muri rusange.
Itangazo ryarutse muri Minisiteri y’Uburezi rivuga ko;
“Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, yaganiriye ku iterambere ry’imibereho y’umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira Ikigega cya Koperative Umwarimu SACCO no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano; bityo ifata ibyemezo bikurikira:
1. Gushyira mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO amafaranga miliyari eshanu y’amanyarwanda (5.000.000.000 FRW) mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu
2. Kongera imishahara y’abarimu ku buryo bukurikira:
i. Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye – A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 50.849 FRW;
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza – A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 54.916 FRW; il. Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza – A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70.195 FRW.
3. Hongerewe kandi umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.”
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…